Muri Kamena 2019, Perezida Kagame yagejeje icyifuzo cya Congo mu bunyamabanga bwa EAC, kugira ngo gishyirwe muri gahunda y’ibizigwa mu nama y’abakuru b’ibihugu biwugize yagombaga kuba mu Ugushyingo umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa.
RDC ivuga ko impamvu yasabye kwinjira muri uyu muryango ari ukwiyongera kw’amasezerano y’ubucuruzi igirana n’ibihugu bigize uyu muryango.
Abasesenguzi bavuga ko kwinjira kwa RDC muri EAC bibayeho, yaba ari intambwe yo kwagura imbibi z’uyu muryango zikagera ku Nyanja ya Atlantique, bikongera ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu biwugize.
Inyigo nshya yerekanye ko agaciro k’ibyo ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byohereje muri RDC mu 2018, bifite agaciro ka miliyari 7.4 z’amadolari. Hakaba harabayeho inyongera ya 13.1 ku ijana.
Iyi nyigo yakozwe ku mahirwe y’ubucuruzi ku bigo bito n’ibiciriritse mu karere, yamuritswe kuri uyu wa Gatatu n’akanama k’ubucuruzi ka EAC (EABC) n’Ikigo gishinzwe iterambere cy’Abadage (GIZ), yerekanye ko u Rwanda ari rwo rwohereje byinshi muri RDC mu 2018.
Imibare ya Banki nkuru y’igihugu (BNR) igaragaza ko mu mwaka wa 2018 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa muri Congo bifite agaciro ka miliyoni 456.8 z’amadolari mu gihe rwakuyeyo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 11.2 z’amadolari.
No mu yindi myaka, ibyo u Rwanda rwohereza muri RDC usanga bifite uruhare runini ku giteranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga byose. Mu gihembwe cya mbere cya 2020, u Rwanda rwohereje muri RDC ibifite agaciro ka miliyoni $ 19.80 bingana na 9.52 ku ijana by’ibyoherejwe mu mahanga byose.
Mu 2018, Uganda ni igihugu cya kabiri cya EAC cyohereje ibicuruzwa bifite agaciro kenshi muri Congo, bingana na miliyoni 204 z’amadolari. Kenya yoherejeyo ibya miliyoni $149.8 naho Tanzania yoherezayo ibya miliyoni $144.9. U Burundi bwoherejeyo ibicuruzwa bya miliyoni $18.9.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni isoko rikomeye cyane ry’ibihugu bya EAC, cyane cyane ku bicuruzwa by’ibikomoka kuri Peteroli, ingano, umuceri na sima. Hoherezwayo kandi ibikomoka ku matungo, imboga n’ibindi.
Kwinjira kwa RDC muri EAC, bifatwa nk’impinduka ikomeye cyane kuko ari igihugu gikize ku mutungo kamere ndetse kikaba gifite isoko ry’abaturage benshi bangana na miliyoni 81.
Iki gihugu ni icya mbere ku Isi gicukura amabuye yo mu bwoko bwa cobalt, yifashishwa mu gukora bateri z’imodoka, kikaba igihugu cya mbere muri Afurika gifite umuringa.
Hejuru y’ibyo Congo ibonekamo andi mabuye y’agaciro nka Zahabu, Diamant, ubutare bwa Uranium, Coltan biyigira kimwe mu bihugu bikungahaye ku mutungo kamere ku isi.
Igihugu cya Congo kandi gifite uruzi rwa Congo, uru ruzi rutuma iba igihugu kigira umusaruro mwinshi ukomoka mu buhinzi kubera ubutaka bwera buri mu bibaya by’uru ruzi.
Ibi byose byatuma yinjiye muri uyu muryango wabasha kwihaza mu bijyanye n’amabuye y’agaciro ndetse n’ibikomoka mu buhinzi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!