00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubyiruko rwo muri Rubaya rwatangiye guhabwa imyitozo ya gisirikare na M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 8 May 2024 saa 09:10
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu gace ka Rubaya, teritwari ya Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagiye mu myitozo ya gisirikare y’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ni nyuma y’aho Brigadier Général Bérnard Maheshe Byamungu uri mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe, arusobanuriye impamvu yatumye abarwanyi ba M23 bafata intwaro, zirimo imiyoborere mibi ya RDC, n’intego bafite yo guhindura ubutegetsi.

Hagati y’imbaga y’Abanye-Congo bari bateraniye mu gace k’ubucuruzi ka Rubaya, Brig Gen Byamungu yabanje kubaza niba hari urubyiruko rwiteguye kwiyunga kuri uyu mutwe.

Yagize ati “Kugira ngo twegere imbere kugeza tubohoye Kinshasa, bisaba uruhare rwa buri wese. Ndasaba urubyiruko, bashiki bacu bafite imbaraga, ni bangahe biteguye kujya mu gisirikare cyangwa kwirwanaho kugira ngo twongere imbaraga. Ni bangahe biteguye?”

Urubyiruko rwinshi rwasubije ko rwiteguye kwinjira muri M23, asaba byibuze 10 muri rwo rwiteguye guhita rujya mu myitozo, ko rwakwigira imbere, rukajya hagati aho yari ahagaze, ariko hagiye ururenze uyu mubare.

Nyuma y’aho, uru rubyiruko rurenga 100 rurimo abakobwa, rwerekeje aho amakamyo abiri ya M23 yari aparitse, rujyanwa mu myitozo ya gisirikare.

Colonel Nsabimana ushinzwe igenamigambi muri M23 yagaragaje ko yatunguwe n’ubushake uru rubyiruko rwagaragaje, aboneraho kurushimira.

Ati "Nishimiye kubona Rubaya ifite urubyiruko rwinshi cyane. Uyu munsi haje ururenga 115; abasore n’inkumi. Iyi ni intsinzi! Bateye umugongo ubuyobozi bubi bwa Kinshasa. Bakoze cyane, abantu ba Rubaya mbakomeye amashyi."

Abarwanyi ba M23 bafashe Rubaya mu cyumweru gishize, nyuma y’imirwano ikomeye bari bahanganyemo n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR. Ni agace k’ingenzi cyane kuko ni ko gacukurwamo amabuye y’agaciro ya Coltan menshi muri RDC.

M23 yemeza ko urubyiruko rurenga 100 ari rwo rwavuye muri Rubaya, rujya mu myitozo ya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .