MTN yagurishije imigabane yose yari isigaranye muri Jumia

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikomeye mu itumanaho muri Afurika, MTN Group, cyatangaje ko cyamaze kugurisha imigabane yose cyari gisigaranye mu kigo Jumia gikora ubucuruzi bwo kuri internet, yanganaga na 18.9%.

Byatangajwe n’iki kigo mu gihe mu cyumweru gishize cyamurikaga inyungu cyabonye mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2020.

Nubwo isi ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya COVID-19, MTN Group yatangaje ko ikomeje kwitwara neza, ahanini bitewe n’isoko rimeze neza muri Afurika y’Epfo, Nigeria na Ghana.

Amafaranga yinjiye muri serivisi MTN itanga yazamutseho 11.4% agera kuri miliyari 2.6$. Inyungu ya mbere yo kuvanamo umusoro yo yazamutseho 13.9%.

Kimwe mu byakozwe mu gihembwe gishize byagaragajwe, harimo kugabanya ibikorwa iki kigo gishoramo imari, aho imigabane MTN Group yari ifite muri Jumia yashyizwe ku isoko, ikavanamo miliyoni $142.31.

MTN nicyo kigo cya mbere kinini mu bijyanye n’itumanaho muri Afurika, gifite abafatabuguzi miliyoni 261 n’ibigo mu bihugu 17.

Mu ntangiriro MTN Group yari ifite imigabane 40% muri Jumia, ariko yagiye imanuka iza kugera kuri 31.28%, nyuma iba 18.9% mu mpera za 2019.

Jumia yanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane rya New York guhera muri Mata 2019, ari nacyo kigo cya mbere cyo muri Afurika gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga kiba kuri iryo soko. Icyo gihe agaciro k’imigabane yacyo kahise karenga miliyari $2.

MTN yagurishije imigabane yose yari isigaranye muri Jumia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .