MTN Group yabonye Umuyobozi mushya

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 20 Kanama 2020 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

MTN Group, Ikigo cy’itumanaho gifite MTN Rwanda, cyamaze kubona umuyobozi mushya, Ralph Mupita, uzatangira inshingano ze kuri uyu wa 1 Nzeri uyu mwaka

Mupita yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Icungamutungo (CFO) muri MTN Group, umwanya yagiyeho muri Mata 2017. Uyu mugabo yagize uruhare rufatika mu iterambere ndetse n’ishyirwa mu bikorwa by’ingamba za MTN Group, zirimo kugena no kugenzura ikoreshwa ry’umutungo, guteza imbere icungamutungo no gushaka ibisubizo by’ibibazo iki kigo cyanyuzemo.

Avuga kuri izi mpinduka zibaye mu buyobozi bukuru bwa MTN Group, Umuyobozi w’Inama Nkuru ya MTN Group, Mcebisi Jonas, yagize ati “Nyuma y’inzira yo gushaka umuyobozi mu buryo bwitondewe kandi bwagutse, twishimiye gushyiraho umuntu ufite ubushobozi nka Ralph, uburambe n’ubushake bwe buzatuma yuzuza neza inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru. Ubuna raribonye bwa Ralph nk’Umuyobozi Mukuru w’Icungamutungo, ubumenyi bwimbitse ku bucuruzi n’amasoko byacu, ndetse n’uburambe asanganywe muri serivise z’icungamutungo, M&A n’amasoko mashya, bimushyira mu mwanya mwiza wo kuyobora iterambere ry’ubucuruzi bwacu mu bihe biri imbere”.

Ralph afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Cape Town muri Afrika y’Epfo, aho yize ibijyanye n’ubwenjeniyeri na MBA. Mbere yo kwinjira muri MTN Group, Ralph yari Umuyobozi Mukuru wa ‘Old Mutual Emerging Markets’, ikigo gitanga serivise z’icungamutungo ku bantu n’ibigo bitandukanye biri mu bihugu 19 bya Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya, kikagenzura umutungo ungana na miliyari 1000 z’amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Epfo. Ralph yayoboye icyo kigo mu myaka itanu.

Nyuma yo guhabwa inshingano, Ralph yavuze ko “kuyobora ikigo nka MTN gifite amateka, kinini kandi kigira uruhare mu iterambere rusange ni icyubahiro kuri njye. Niteguye gukorana neza n’Ubuyobozi Bukuru bw’ikigo ndetse na komite nshingwabikorwa mu kuzamura no kongerera agaciro abanyamigabane bacu n’abandi bafatanyabikorwa”.

Yongeyeho ko “MTN Group iri mu mwanya mwiza wo kubyaza umusaruro amahirwe y’ikoranabuhanga ari hirya no hino mu masoko yacu, turi mu mwanya mwiza wo kugira uruhare runini mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu by’imari ku mugabane wa Afurika, dukoranye n’abanyamigabane ndetse n’abafatanyabikorwa bacu”.

Umuyobozi Mukuru usanzweho, Rob Shuter, azava kuri uwo mwanya ku wa 31 Kanama 2020, ubundi akomeze gufasha Ralph nk’uko bisabwa kugeza igihe amasezerano ye azaba arangiye mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Icungamutungo azatangazwa mbere yo ku wa 01 Nzeri uyu mwaka.

Ikigo MTN Group ni ikigo cy’itumanaho cyatangiye mu mwaka wa 1994. Gifite amashami mu bihugu 21 bya Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati. Ni ikigo kimaze gushora bigaragara mu gufasha abakiliya bacyo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo buhendutse kandi bworoshye, mu rwego rwo kurushaho guhuza abantu hirya no hino ku Isi. Ni ikigo cyanditse ku isoko ry’imari n’imigabane rya Afurika y’Epfo.

JPEG - 79.8 kb
Ralph Mupita yagizwe Umuyobozi Mukuru wa MTN Group

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .