00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN, Airtel na KFC mu bigo bifite amashami mu Rwanda biri mu 100 bikunzwe muri Afurika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Kamena 2021 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Ikigo kizobereye mu gukora ubushakashatsi, GeoPoll, cyasohoye urutonde ngarukamwaka rugaragaza ibigo 100 n’ubwoko bw’ibicuruzwa bikunzwe ku mugabane wa Afurika, rugaragaraho n’ibikorera mu Rwanda.

Ni ubushakashatsi bukorwa buri mwaka bukagaragaza ibigo bikunzwe ku isoko rya Afurika mu ngeri zitandukanye z’ubuzima. Mu 2020, ubu bushakashatsi bwakorewe mu bigo birenga 2000 byo mu bihugu 27 bituwe na 75% by’Abanyafurika.

Nike y’Abanyamerika, ikora imyambaro n’ibikoresho bya siporo niyo iza ku mwanya wa mbere mu bigo bikorera muri Afurika, nyuma yo gutangira kwambika amakipe y’ibihugu ya Nigeria na Afurika y’Epfo, gukorana na Wizkid ndetse no gukorana na Eliud Kipchoge waciye agahigo ko kwiruka marathon mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri.

Nike ikurikirwa na Adidas na yo ikora ibijyanye n’imyambaro n’ibikoresho bya siporo, Samsung ikaza ku mwanya wa gatatu ikurikiwe na Coca Cola, imaze imyaka irenga 100 muri Afurika ndetse na Tecno iza ku mwanya wa gatanu.

Apple iza ku mwanya wa gatandatu, mu gihe MTN ari cyo kigo gikomoka muri Afurika kiza ku mwanya wa hafi wa karindwi, kigakurikirwa na Puma, Gucci na Airtel byuzuza ibigo 10 bikunzwe kuri uyu mugabane.

Ibindi bigo bikomoka muri Afurika bikunzwe ni Dangote Group y’umuherwe Aliko Dangote wo muri Nigeria, igakurikirwa na DStv, Anbessa ikomoka muri Ethiopia ikora imyambaro na Azam yo muri Tanzania iza ku mwanya wa gatanu.

Afurika y’Epfo yihariye ibigo bitanu muri 15 bya mbere bikunzwe muri Afurika, igarukirwa na Nigeria ifite ibigo bine, Ethiopia ikagira bibiri mu Kenya, Zimbabwe, Tanzania na Zambia bifite ikigo kimwe.

Mu cyiciro cy’itangazamakuru, ikigo cya mbere gikunzwe ni BBC, igarukurirwa na DStv, CNN, Al Jazeera na ITV ikomoka mu Bwongereza iza ku mwanya wa gatanu.

Ni mu gihe MTN, Canal+, RFI, Azam TV na Netflix imaze kuzamuka urwego cyane mu myaka micye ishize biri kuri uru rutonde.

Muri rusange, ubushakashatsi bw’umwaka ushize bwagaragaje ko ibigo bikomoka imbere muri Afurika bidakunzwe cyane n’Abanyafurika.

Mu bihugu 27 byakorewemo ubushakashatsi, bitatu byonyine, ari byo Zimbabwe, Zambia na Tanzania, nibyo abaturage babyo bagaragaje ko bakunda ibigo bikomoka iwabo.

Muri ibyo bihugu, 11 byagaragaje ko bikunda Nike, Samsung igakundwa mu bihugu bine, Coca Cola igakundwa muri bitatu, Adidas bikaba bibiri mu gihe Tecno, Orange na Airtel bikunzwe mu gihugu kimwe.

Ibigo bikomeye nka MTN Group ikomoka muri Afurika y’Epfo, Dangote Group ikomoka muri Nigeria na Safaricom ikomoka muri Kenya, ntabwo bikunzwe mu bihugu bikomokamo kurusha ibindi, nubwo ari ibigo bimaze kubaka izina rifatika.

Muri rusange, mu 2010 ubwo ubushakashatsi bwabaga ku nshuro ya mbere, ibigo 34 bikomoka muri Afurika byari mu 100 bikunzwe cyane, ibi bikaba byaratewe n’uko muri uwo mwaka ari bwo bwa mbere igikombe cy’Isi cyabereye ku Mugabane wa Afurika, bikazamura uburyo Abanyafurika bakunze Umugabane wa Afurika ndetse bikanagira ingaruka nziza ku buryo bafata ibigo bikomoka iwabo.

Ibi ariko byarahindutse bitewe n’uburyo ibigo bikomeye ku rwego rw’Isi byatangiye kwita cyane ku isoko rya Afurika, kandi bikarusha ubushobozi ibigo bikomoka muri Afurika ku buryo bibasha gukura kubirusha.

Kuri ubu, mu bigo 100 bya mbere bikunzwe muri Afurika, 13 ni byo bifite inkomoko kuri uyu mugabane bivuye kuri 15 mu 2019.
Ku rundi ruhande, ibikomoka muri Aziya byazamutseho 16%, ibyo mu Burayi bizamukaho 42%, mu gihe ibyo muri Amerika ya Ruguru byazamutseho 29% mu myaka 10 ishize.

Bimwe mu bigo biri kuri uru rutonde byashinze imizi mu Rwanda

Bimwe mu bigo biri kuri uru rutonde, byamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda. Muri ibyo harimo MTN iri ku mwanya wa karindwi muri Afurika, Airtel iri ku mwanya wa 10 muri Afurika, Toyota ifite ikigo cya Akagera Motors, ikaba iri ku mwanya wa 11, Nestlé itunganya umusaruro w’ubuhinzi ikaba iri ku mwanya wa 14, Unilever iri ku mwanya wa 17, yashoye imari mu buhinzi bw’icyayi.

Uru rutonde kandi ruriho ibigo birimo Tecno iri ku mwanya wa Gatanu, Itel Mobile iri ku mwanya wa 21 na Infinix Mobile iri ku mwanya wa 27, byose bikaba ari iby’ikigo cya Transsion Holdings ikorera ayo moko ya telefoni mu Bushinwa.

Hari kandi na Coca Cola iri ku mwanya wa kane, ikaba ifitanye imikoranire na Bralirwa Plc iri ku mwanya wa 43 na Sprite iri ku mwanya wa 100.

Mu Rwanda kandi hari DStv iri ku mwanya wa 36, KFC iri ku mwanya wa 51, Volkswagen y’Abadage iri ku mwanya wa 83 na BATA iri ku mwanya wa 86, ikaba ikora ubucuruzi bw’inkweto.

KFC iherutse gutangiza icyicaro mu Rwanda iri mu bigo 100 bikunzwe muri Afurika
Tecno ni ubwoko bwa Telefoni bufite izina rikomeye muri Afurika
Unilever yashoye imari mu buhinzi bw'icyayi mu Karere ka Nyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .