Raporo yasohowe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu muri Mozambique yatangaje kandi ko muri uriya mwaka hari n’abapolisi bahanwe.
Igira iti “Urugero ni abapolisi bane bahanishijwe ibihano birimo imyaka 23 na 24 y’igifungo kubera uruhare rwabo mu kwica umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango itari iya leta muri Gaza, Anastácio Matavel, kuwa 7 Ukwakira 2019”.
Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, hari abantu bafunzwe binyuranyije n’amategeko ntibahabwe ubutabera.
Abapolisi bashinjwa gukora ibyaha birimo ibibabaza umubiri, guta muri yombi abantu hadakurikijwe amategeko ndetse no kwica.
Iyi raporo inasaba kandi ko hajyaho ingamba zo guha imyitozo abapolisi mu bijyanye n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu. Hari kandi kubazwa inshingano no gusesengura abo bashaka ko bajya muri polisi.
Abakoze raporo kandi basabye ko hajya hatangazwa amakuru ku byaha by’ihohoterwa bikorwa na polisi, harimo amazina y’ababikoze ndetse n’ibihano bafatiwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!