Amatora yabaye muri Kamena umwaka ushize aho Mozambique yasimbuye Kenya muri uru rwego rwa Loni rusumba izindi.
Ni intambwe ikomeye kuri iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika cyatangiye manda yacyo y’imyaka ibiri ku wa 1 Mutarama 2023.
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yavuze ko mu byo azitaho muri iyi manda y’igihugu cye harimo gusaba ko Afurika igira imyanya ibiri ihoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi.
Inkuru ya Rfi ivuga ko ku byerekeye ibibazo byugarije Afurika harimo n’amakimbirane hagati ya Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo n’u Rwanda, Mozambique ishobora kuzifata nk’uko abashakashatsi babivuga.
U Rwanda rushinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe rufitanye imikoranire na Mozambique mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Majyaruguru y’igihugu.
Inkunga y’u Rwanda mu bya gisirikare muri Mozambique ni ingenzi cyane kuri icyo gihugu ishobora kuzatuma cyifata nk’uko abashakashatsi bakomeza babivuga. Naho ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine, Mozambique ishobora kutagaragaza aho ihagaze nk’uko yabikoze uhereye mbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!