Iyi myigaragambyo yatangiye nyuma y’aho Komisiyo y’Amatora ya Mozambique itangaje ko Daniel Chapo w’Ishyaka Frelimo riri ku butegetsi yatsinze ku majwi 70,67%, Venancio Mandlane wa Podemos agira 20,32%.
Mandlane yatangaje ko yibwe amajwi, ahamya ko yatsinze aya matora, abamushyigikiye batangira kwigabiza imihanda yo mu Murwa Mukuru, Maputo, bayifungisha ibirimo amapine y’imodoka batwikiyemo.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yohereje abapolisi bo gukumira iyi myigaragambyo, Minisiteri y’Ingabo na yo yohereza abasirikare bo kubafasha. Byagaragaraga ko ubukana bwayo buri kurushaho kwiyongera.
Abashyigikiye Mandlane bateguje ko tariki ya 7 Ugushyingo 2024 bakora imyigaragambyo ikaze kurusha iyabanje, kuko ngo yari kurangira bakuyeho ubutegetsi bwa Frelimo. Gusa ntabwo byabahiriye, kuko barushijwe imbaraga n’abashinzwe umutekano.
Kuri uwo munsi n’uwawubanjirije, Ambasade y’u Rwanda yarafunze, Abanyarwanda bakorera i Maputo basabwa kuguma mu ngo kuko hari ibyago by’uko bashobora kwibasirwa.
Bitewe n’ibikorwa by’urugomo byakorerwaga hafi y’umupaka wo ku cyambu wa Lebombo uhuza Afurika y’Epfo na Mozambique, birimo gutwika imodoka, na wo wafunzwe by’agateganyo, gusa guhera tariki ya 9 Ugushyingo warafunguwe.
Ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi by’iterambere ry’ubukungu byarasubukuwe, abantu bongera gutembera. Ikigo Grindrod Ltd gikorera ku cyambu cya Maputo na cyo cyemeje ko cyasubukuye imirimo yacyo.
Mandlane yatanze ikirego mu Rukiko Rusumba izindi, asaba ko rwatesha agaciro ibyavuye mu matora. Hari impungenge z’uko mu gihe rwashimangira intsinzi ya Chapo, imyigaragambyo ikomeye yakubura kuko uyu munyapolitiki yarahiye ko azatuza mu gihe byakwemezwa ko ari we watsinze.
Umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu watangaje ko muri rusange, abapfiriye muri iyi myigaragambyo bagera kuri 30.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!