Mondlane yagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bya politike n’ishyaka PODEMOS mu Ukwakira 2024, rimushyigikira mu matora y’umukuru w’igihugu ariko atsindwa na Daniel Chapo wa FRELIMO.
Ku wa 7 Gashyantare 2025, Mondlane yavuze ko ubufatanye yagiranye na PODEMOS burangiye.
Ati “Uyu mwaka turamurika iryacu, ntabwo tugikeneye guhekwa.”
Mondlane yifatanyije na PODEMOS nyuma y’uko ihuriro ry’amashyaka aharanira demokarasi yari yanyuzemo ngo yiyamamaze ritabyemerewe kubera kudakurikiza amwe mu mategeko.
Kuva PODEMOS yabaho ntiyigeze ihagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugeza mu matora yo mu 2024 ubwo yahise ibona imyanya 48, ihigika RENAMO yahoze iyoboye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ubu ifite intebe 28 mu badepite 250.
Mondlane yatandukanye na PODEMOS ayishinja kugambanira abayoboke, nyuma yo kwinjira mu biganiro bigamije guhosha imvururu zakurikiye amatora muri Mozambique. Umujyanama we yavuze ko iryo shyaka ritigeze rimenyesha abayoboke ibitekerezo ryinjiranye mu biganiro.
Kuva mu mpera za 2024 Mozambique yaranzwemo imvururu zikomeye zatejwe na Venâncio Mondlane wahamagariye urubyiruko rw’abayoboke be kwigabiza imihanda, gusenya ibikorwaremezo no gusahura, bavuga ko bibwe amajwi mu matora.
Club of Mozambique yanditse ko magingo aya hakigaragara uduce tumwe tubamo imyigaragambyo idakanganye. Abantu 327 ni bo baguye muri iyi myigaragambyo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!