Ni amafaranga yaturutse ku madeni y’ibigo bitatu bya Leta yari agamije gushorwa mu mishinga y’uburobyi.
Guebuza yayoboye Mozambique hagati ya 2005 na 2015. Ayo madeni bivugwa ko yafashwe ku butegetsi bwe bigizwemo uruhare na Guverinoma yari ayoboye, Inteko Ishinga Amategeko itabizi.
Armando Guebuza ni umwe mu bantu barindwi urukiko rwahamije ibyaha muri iyo dosiye, bakatirwa gufungwa imyaka iri hagati ya 10 na 12 ndetse n’amande.
Inês Moiane wahoze ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida na we yahanishijwe gufungwa imyaka 11 muri gereza no kwishyura asaga ibihumbi bitanu by’amadolari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!