Iyo myigaragambyo yatijwe umurindi n’urupfu rw’abantu babiri ba hafi ba Venancio Mondlane wari ushyigikiwe na Podemos mu matora harimo n’umunyamategeko we.
Uwo munyamategeko witwa Elvino Dias yarashwe mu gihe yiteguraga gutanga ikirego ajuririra ibyavuye mu matora we na Podemus yari bahamya ko yabayemo uburiganya.
Reuters yanditse ko ku wa mbere ku itariki 21 Ukwakira Polisi ya Mozambique yatatanyije abigaragambya ikoreshaje ibyuka biryana mu maso ariko bigeza ho ikoresha n’imbunda zo bwoko bwa Pistolet irasa ku bigaragambyaga mu Murwa Mukuru i Maputo.
Abigaragambyaga babarirwa mu magana bari bateraniye aharasiwe abo bantu bibiri mu mpera z’icyumweru gishize.
Babikoraga batwika amapine, idarapo ry’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ndetse banatera amabuye ahantu hatandukanye.
Ahakorerwa ubucuruzi henshi hari hafunzwe muri Maputo ndetse imihanda imwe nta rujya n’uruza rugaragaramo cyane.
Umwe mu bigaragambyaga witwa Vladimir Menhique yagize ati “Polisi iri gukora ihohotera muri iyi myigaragambyo kuko iri kuturasaho kandi turi hano dusaba ukuri ku matora ataravuzweho rumwe”.
Iyo myigaragambyo yanarasiwemo abanyamakuru babiri ku buryo budakanganye ubwo polisi yageragezaga gutatanya abigaragambya.
Venancio Mondlane wari watumije iyo myigaragambyo yaje gusaba abigaragambyaga gusubira mu rugo nyuma y’uko basakiranye na polisi mu buryo bukomeye.
Ku rundi ruhande ariko Komisiyo y’Amatora muri Mozambique yirinze kugira icyo itaganza ku byo yashinjwe n’indorerezi zo muri Amerika zari muri ayo matora zivuga ko atakozwe yubahirije amahame mpuzamahanga agenga amatora akozwe muri demokarasi n’ibindi binyuranye.
Ibyavuye mu matora bya burundu muri Mozambique bizatangazwa muri iki cyumweru.
Ishyaka Frelimo ni ryo riyoboye Mozambique kuva mu 1975 rikaba ryaragiye rishinjwa uburiganya mu matora bwagiye butuma rikomeza kwiharira ubutegetsi iyo myaka yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!