Umujyanama mu birebana n’ubuzima n’imibereho i Maputo, Alice de Abreu yatangaje ko ibitaro byo muri uwo mujyi, bifite ikibazo cyo kuba uburuhukiro bwabyo bwaruzuye.
Ati “Ku rwego rw’umujyi dufite morgue ku bitaro bya The José Macamo hospital, Mavalane hospital no ku irimbi rya Michafutene. Izo morgues zose zaruzuye kubera imiryango yananiwe gutwara abayo muri iki gihe.”
Yagaragaje ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize habaye igikorwa cyo gukura imirambo ku bitaro bya Maputo Central Hospital ijyanwa mu buruhukiro bw’irimbi rya Michafutene kuko rifite ubushobozi bwo kwakira imibiri myinshi.
Bitewe n’ibikorwa byo gushyingura byari biri kubera kuri iryo rimbi, uburuhukiro bwaryo bwabashije kwakira imirambo 34.
Yavuze ko hashyizwemo imbaraga ku buryo abantu bose bashobora gushyingurwa kandi ko hanashyizweho amatsinda azafasha imiryango gukora ibirori byo gusezera ku babo haba mu irimbi rya Michafutene cyangwa ahandi.
Kugeza ubu ku irimbi rya Michafutene hashyingurwaga nibura abantu batandatu buri munsi ariko, uyu muyobozi yagaragaje ko ku wa Gatandatu uwo mubare wageze ku 10.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!