Mondlane akurikiranyweho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda gifitanye isano n’imyigaragambyo ikomeye yakozwe n’abamushyigikiye, nyuma y’aho Komisiyo y’amatora yemeje Daniel Chapo yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 9 Ukwakira 2024, ku majwi 70,67%.
Ubwo iyi myigaragambyo yari ikomeje, Perezida Nyusi uri hafi kuva ku butegetsi yasabye Mondlane n’abandi bakandida bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu ko bahurira mu biganiro tariki ya 26 Ugushyingo 2024 kugira ngo bakemure iki kibazo.
Mu ibaruwa Mondlane yandikiye ibiro bya Perezida n’Ubushinjacyaha Bukuru yavuze usibye kuba kumukurikirana byahagarara, abantu bose bafungiwe kwigaragambya bagomba gufugurwa, kandi abakandida basabwa kuganira n’Umukuru w’Igihugu bakarindwa mu bijyanye na politiki, umutekano n’amategeko.
Yasabye ko itangazamakuru ryakwemererwa gukurikirana ibi biganiro, bikanitabirwa n’abo mu zindi nzego zirimo Urukiko rw’Ikirenga, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abanyamategeko, abahagarariye Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika Yunze Ubumwe.
Mondlane yateguje ko mu gihe yakwitabira ibi biganiro, azasaba Perezida Nyusi ko ikibazo cy’umutekano wahungabanyijwe n’intagondwa muri Mozambique cyakemurwa mu gihe kitarenze umwaka.
Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko Mondlane yagize amajwi 20,32% mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Uyu munyapolitiki yagaragaje ko kugeza aya magingo yemeza ko yibwe amajwi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!