Ni imyigaragambyo y’abaturage bashyigikiye Venâncio Mondlane, batemera ko yatsinzwe na Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi.
Mondlane ntiyemeye ibyavuye mu matora yagizemo amajwi 20%, asaba abaturage kujya mu mihanda nubwo we yahise ahunga.
Yabwiye BBC ko nibura imyigaragambyo izakomeza mu gihe cy’amezi atatu ari imbere.
Mu byumweru imyigaragambyo imaze uhereye mu Ukwakira 2024, imaze kugwamo abantu 67 mu gihe abandi bakomeretse.
Mondlane yavuze ko imyigaragambyo ariyo izatuma ishyaka Frelimo ryemera ibiganiro n’abatavuga rumwe naryo, bakicara hamwe bagaha igihugu ikindi cyerecyezo.
Ati “Abigaragambya bakwiriye gukomeza nibura nk’amezi abiri cyangwa atatu, ku muvuduko bariho. Gukoresha uburyo bwa dipolomasi, imyigaragambyo n’igitutu cy’amahanga bizatuma bishoboka.
Nubwo Mondlane avuga ko ari we watsinze, Komisiyo y’amatora yagaragaje ko nta manyanga yabayemo, bityo ko Daniel Chapo ari we Perezida watowe asimbura Felipe Nyusi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!