Mondlane yavuze ko yakwemera gukorana n’ubuyobozi buriho mu gihe bwakwemera ibyo asaba kugira ngo amahoro aganze muri iki gihugu cyaranzwe n’imvururu nyuma y’amatora ya Perezida yabaye ku wa 9 Ukwakira 2024.
Uyu munyapolitiki yamaganye intsinzi ya Perezida Chapo, asobanura ko mu gikorwa cyo kubara amajwi habayemo uburiganya.
Gusa nyuma y’aho Perezida Chapo arahiriye kuyobora Mozambique tariki ya 15 Mutarama 2025, Mondlane yemeye ko yakorana n’ubutegetsi mu gihe bakumvikana.
Bimwe mu byo Mondlane asaba, harimo: kurekura abagera ku 5000 bafunzwe bazira kwigaragambya, guha indishyi z’akababaro imiryango yapfushije abayo mu gihe cy’imyigaragambyo ndetse no kuvura ku buntu abayikomerekeyemo.
Mu biganiro bitandukanye, Perezida Chapo yavuze ko ubuyobozi bwe ntawe buheje mu gihe yaba ashaka gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Chapo yavuze ko hari itsinda riri gusuzuma niba Mondlane yujuje ibisabwa ku buryo yahabwa inshingano muri guverinoma.
Ibivugwa na Perezida Chapo na Mondlane bigaragaza ko hashobora kuba impinduka nziza muri iki gihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu ndetse n’ibya politiki.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!