Mozambique: Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryasabye ko amatora ya Perezida asubirwamo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe na Leta ya Mozambique, Renamo ryamaganye ibyavuye mu matora ya Perezida risaba ko asubirwamo kuko rivuga ko yabayemo uburiganya n’ubugizi bwa nabi.

Iryo shyaka ryashinje ishyaka riri ku butegetsi, Frelimo gutandukira amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’impande zombi muri Kanama uyu mwaka.

Indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zavuze ko amatora yaranzwe n’ubwoba n’ubugizi bwa nabi.

Umuvugizi wa Frelimo yamaganye ayo makuru, avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro.

Kuwa Kabiri tariki 15 Ukwakira nibwo muri Mozambique habaye amatora ya Perezida, ibyayavuyemo bikaba bigaragaza ko ishyaka Frelimo rya Perezida Filipe Nyusi riri imbere n’amajwi 70 % mu gihe Ossufo Momade wa Renamo afite amajwi 25 %.

Aya matora afatwa nk’indorerwamo y’amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa, agamije guhosha imvururu n’intambara byari bimaze imyaka isaga 20.

Kuri uyu wa Gatandatu, umunyamabanga Mukuru wa Renamo, André Magibiri yamaganye ibyavuye mu matora, avuga ko bihabanye n’ibyo abaturage batoye.

Yavuze ko amatora yaranzwe n’ubugizi bwa nabi, gufunga abantu, gutora kenshi n’andi makosa atandukanye bityo ko akwiriye gusubirwamo nkuko BBC yabitangaje.

Komisiyo y’amatora yahise ibinyomoza, ivuga ko nta hantu abaturage batoye inshuro nyinshi.

Indorerezi z’imbere mu gihugu zivuga ko abantu 10 baguye mu bugizi bwa nabi bwabaye mu gihe na nyuma y’amatora.

ko amatora yaranzwe n’ubugizi bwa nabi, gufunga abantu, gutora kenshi n’andi makosa atandukanye bityo ko akwiriye gusubirwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .