Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2024 ni bwo icyiciro cya kane cy’iyi myigaragambyo cyatangiye. Mondlane yari yateguje ko izabera mu mijyi mikuru y’intara zose z’igihugu kandi ko izagira ingaruka zikomeye kurusha iyabanje.
Mu gihe Mondlane yatangaga iyi nteguza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael, yatangaje ko abashinzwe umutekano biteguye gukora ibishoboka kugira ngo bakumire iyi myigaragambyo.
Rafael yasabye abaturage gukomeza akazi kabo, abizeza ko umutekano wabo n’imitungo yabo uzarindwa ibikorwa by’urugomo by’abigaragambya, yagereranyaga n’ibikorwa by’iterabwoba.
Umuyobozi Wungirije w’Abanyarwanda baba muri Mozambique, Iyamuremye Jean Damascène, yatangarije IGIHE ko imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa 13 Ugushyingo “Nta bukana yari ifite.”
Muri iki kiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo, Iyamuremye yakomeje ati “Kugeza iyi saha nta hantu hagaragara abaturage bongeye kwitabira imyigaragambyo nk’uko byajyaga bigenda iyo bayibahamagaragamo.”
Yasobanuye ko i Maputo, ku muhanda witiriwe Patrice Lumumba habaye umwiryane hagati y’abigaragambya n’abapolisi, nyuma y’aho umupolisi arashe umuturage, kandi ngo iduka ry’Umunyarwanda ryasahuwe.
Indi myigaragambyo yabereye mu gace ka Ressano Gracia, ku mupaka wa Mozambique na Afurika y’Epfo. Amakuru aturuka i Maputo avuga ko urugi rwo ku mupaka rwatwawe n’abigaragambya.
Iyamuremye yatangaje ko mu ntara ya Nampula iri mu majyaruguru ya Mozambique ari ho byagaragaraga ko hari imyigaragambyo ifite imbaraga ugereranyije n’ahandi nk’i Maputo.
Yasobanuye ko mu gace ka Nampula kitwa Mikopo, hapfuye abaturage batatu ubwo abigaragambya bahanganaga na Polisi.
Umuryango Plataforma Eleitoral Decide ukurikirana amatora watangaje ko muri Nampula harashwe abaturage icyenda, barindwi muri bo barapfa ubwo habagaho guhangana kw’abigaragambya n’abapolisi.
Muri rusange, abapfiriye muri iyi myigaragambyo kuva ubwo Komisiyo y’amatora yatangazaga intsinzi ya Daniel Chapo wagize amajwi 70,67%, hamaze gupfa abantu barenga 30.
Perezida w’urugaga rw’abikorera muri Mozambique, Agostinho Vuma, ku wa 12 Ugushyingo yatangaje ko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubwikorezi ari byo byagizweho ingaruka cyane n’iyi myigaragambyo, aho byahombye miliyoni 372,52 z’amadolari ya Amerika, angana na 2,2% by’umusaruro mbumbe w’iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!