Eugenio Dias da Silva Muatuca yabwiye itangazamakuru rya leta ko inzira z’amazi zose zabohowe ku bufatanye bwa leta n’abafatanyabikorwa bayo bayifashije kubohora icyambu cya Mocímboa da Praia.
Yagize ati “Icyambu cya Mocímboa da Praia kirakora bisanzwe hari n’ibikorwa by’imishinga ya gaz mu karere ka Palma. Ubungubu ingabo ziri maso ngo zihashye ibikorwa byose bitemewe kandi zibungabunge umutekano w’abaturage bagarutse mu ngo zabo”.
Mu Ugushyingo uyu mwaka nibwo icyambu cya Mocimboa Da Praia cyongeye gukora nyuma y’imyaka ibiri kidakora kubera ibikorwa by’iterabwo byibasiye agace giherereyemo.
Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo ni we wagifunguye ku mugaragaro, avuga ko uyu ari umusaruro w’ubwitange n’ubufatanye bw’inzego z’umutekano w’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique.
Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’umutwe w’abarwanyi ba kiyisilamu kuva mu 2017, uza kwirukanwa ku bufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza SADC.
Kuva muri Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka itanu yarayogojwe n’ibyihebe. Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe ubu hakomeje ibikorwa byo gusubiza abaturage mu byabo no gusana ibyangijwe n’intambara.
Kongera gukora kw’icyambu cya Mocimboa Da Praie ni ikimenyetso cyo kubura ubucuruzi muri uyu mujyi uherereye ku nyanja y’u Buhinde.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!