00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Hafashwe ingamba zikarishye zo gukumira imyigaragambyo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 November 2024 saa 09:13
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Mozambique, Bernardino Rafael, yasanishije imyigaragambyo iheruka muri iki gihugu n’ibikorwa by’iterabwoba, atangaza ko hafashwe ingamba zikomeye zo gukumira indi ishobora gukurikiraho.

Yabitangaje nyuma y’aho ibiro bikuru bya Polisi y’iki gihugu bitangaje ko abantu bakoze ibikorwa by’urugomo ubwo bari muri iyi myigaragambyo bagiye gushakishwa kugira ngo bagezwe mu butabera.

Ibyaha bigiye gukurikiranwa birimo kwangiza imitungo y’abaturage, gukomeretsa, gushishikariza abantu kurenga ku mabwiriza y’inzego z’igihugu no gushishikariza abantu kwibasira inzego z’umutekano.

Byagize biti “Ingamba zose zikwiye zizafatwa kugira ngo haboneke, hagezwe mu butabera bose bagize uruhare mu bikorwa by’urugomo n’abakwirakwije ubutumwa butera ubwoba kugira ngo itegeko ryubahirizwe.”

Iyi myigaragambyo yatangiye mu Ukwakira 2024 nyuma y’aho Komisiyo y’amatora itangaje ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 70,67%, Venâncio Mondlane aza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 20,32%.

Rafael yabwiye abanyamakuru ko imyigaragambyo y’urugomo ikwiye kwamaganwa kandi igakumirwa. Ati “Tugomba guhagarika imyigaragambyo y’urugomo igamije kwangiza imishinga y’ingenzi igihugu cyagezeho mu gihe cy’ubwigenge, yo mizero y’abadukomokaho. Yahindutse iyo gusenya, bigaragara neza ko iganisha ku iterabwoba ryibasira umujyi, rikora ku nzego z’ingenzi z’ubukungu.”

Tariki ya 11 Ugushyingo 2024, Venancio Mondlane wateguye iyi myigaragambyo yatangaje ko icyiciro cya kane cyayo gitangira kuri uyu wa 13 Ugushyingo, kirangira ku wa 15 Ugushyingo kandi ngo kizaba gifite ubukana buruta ubw’ibyiciro byabanje.

Rafael yasobanuye ko hari umugambi ugaragara ugamije gukuraho ubutegetsi bwemewe n’amategeko, agaragaza ko uhabanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Mozambique.

Uyu mupolisi yatangaje ko inzego z’umutekano zizakora ibishoboka byose, zigakumira abanyarugomo, asaba abaturage gusubira mu kazi kabo, abizeza ko umutekano wabo uzarindwa.

Bernardino Rafael yasabye abaturage gusubira mu kazi kabo, abizeza umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .