Iyi myigaragambyo ikorwa n’abashyigikiye umunyapolitiki Venancio Mandlane nyuma y’aho Komisiyo y’amatora yemeje ko Daniel Chapo wo mu ishyaka Frelimo riri ku butegetsi yatsinze amatora yabaye tariki ya 9 Ukwakira ku majwi 70,67%.
Abigaragambya bari barateguje ko imyigaragambyo yo kuri uyu wa 7 Ugushyingo igamije gukuraho ubutegetsi bwa Frelimo, bashinja kwiba amajwi ya Mandale waje ku mwanya wa kabiri mu matora, ku majwi 20,32%.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu Gihugu na Minisitiri w’Ingabo bari bateguje abigaragambya ko abashinzwe umutekano barimo abasirikare biteguye kubahagarika mu gihe bagira urugomo.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’indembe, Dino Lopes, yagize ati “Ejo ahantu hose twari dufite abarwayi 138, mu ndembe z’abakuru hari 101. Muri abo 101, 66 ni abazize iyi myigaragambyo, abandi bafite uburwayi bwatewe n’izindi mpamvu.”
Lopes yasobanuye ko “muri 66 bakomeretse, 57 bashobora kuba barakomerekejwe n’imbunda, bane bakaba baraguye hasi, batatu bagakorerwa urugomo, abandi bakaba barakomerekejwe n’intwaro zityaye.”
Mbere y’uko imyigaragambyo kuri uyu wa Kane, umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wari watangaje ko abishwe ari 18. Bisobanuye ko bageze kuri 21.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!