Mozambique: Abarenga 50 bamaze kwicwa bakaswe imitwe n’abarwanyi begamiye kuri Islamic State

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Mu gihe cy’iminsi itatu gusa, Umutwe w’Iterabwoba w’Aba-Jihadist, umaze ugabye ibitero muri Mozambique, kuri ubu harabarurwa abantu basaga 50 bamaze kwicwa baciwe imitwe.

Ku wa 6 Ugushyingo 2020 nibwo uyu mutwe w’iterabwoba wagabye igitero mu Karere ka Macomia, mu Ntara ya Cabo Delgado, aho wishe abantu, ugashimuta abagore ndetse ugatwika n’inzu.

Muri aka karere ngo uyu mutwe w’iterabwoba wafashe ikibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu gace ka Muatide ugihindura indiri y’ubwicanyi.

Abaturage bageragezaga guhunga bahitaga bajyanwa muri iki kibuga akaba ariho bicirwa baciwe imitwe n’ibindi bice by’umubiri bigizwemo uruhare n’aba barwanyi bivugwa ko bakorana bya hafi n’Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State (IS).

Abaturage batangiye gutabaza basaba gushakirwa umuti w’ikibazo cyatumye aka gace kiganjemo Abayisilamu kigarurirwa n’imvururu.

Guverinoma ya Mozambique yasabye ubufasha mpuzamahanga mu guhosha ubwo bwicanyi ivuga ko ingabo zarwo zikeneye amahugurwa yihariye.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itunga agatoki ingabo za leta kugira uruhare mu bikorwa bihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu birimo itabwa muri yombi rya hato na hato, iyicarubozo n’ubwicanyi bukorwa mu gihe cyo guhosha imvururu.

Abantu babarirwa mu 2000 barishwe mu gihe abandi 430,000 bavuye mu byabo kuva uyu mutwe w’iterabwoba watangira ibikorwa byawo mu myaka irenga itatu ishize.

Abaturage benshi bavuye mu byabo kubera ubwicanyi bakorerwa [Ifoto ya BBC]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .