Mozambique: Abahitanywe n’imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga bashobora kugera ku 1000

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Werurwe 2019 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yatangaje ko abahitanywe n’imvura idasanzwe ivanzwe n’umuyaga yiswe Idai, bashobora kugera ku 1000.

Iyi mvura idasanzwe yateje intengu hafi y’umujyi uri ku cyambu wa Beira ku wa Kane w’icyumweru gishize, aho umuyaga wagenderaga ku muvuduko wa 177 km/h, ku buryo abashinzwe ubutabazi babashije kugera muri uwo mujyi ku Cyumweru.

Imibare ubuyobozi bwatangaje mbere yavugaga ko abapfuye ari 89, nyuma y’imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu z’abaturage zimwe zigahirima izinda ibisenge bikavaho. Abarenga 1,500 bakomeretse.

Nk’uko BBC yabitangaje, ubwo yasuraga Umujyi wa Beira, Perezida Nyusi yavuze ko ingaruka z’ibi biza zikabije kuko hari imirambo igenda igaragara ireremba mu mazi.

Uwo muyaga wanishe abagera ku 160 muri Afurika y’Epfo. Muri Zimbabwe naho abantu 80 baguye mu burasirazuba n’amajyepfo by’icyo gihugu.

Iyi mvura idasanzwe ivanze n'umuyaga yateje inkangu, inahitana ubuzima bwa benshi
Ibiti byaguye mu mihanda, ibikorwa remezo byinshi birangirika
Iyi nkubi yibasiye igihugu mu buryo budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza