Mount Kenya iyoboye Kaminuza zigenga zisohora benshi bifuzwa ku isoko ry’umurimo muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya ku buryo Kaminuza zo muri Kenya zikurikirana mu gutanga umubare munini w’abazirangizamo ku isoko ry’umurimo yashyize Mount Kenya (MKU) ku isonga mu zigenga.

Iyi raporo yasohowe mu cyumweru gishize, itangazwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya.

MKU ifite Ishami mu Mujyi wa Kigali aho imaze gushyira ku isoko abarenga 10 000, kuva yatangira gukorera mu Rwanda mu myaka 10 ishize.

Inyigo nshya yerekanye ko Kaminuza ya Nairobi ariyo iza ku isonga mu gutanga abakozi benshi muri Kenya.

Abanyeshuri basoza amasomo muri iyi kaminuza babona akazi ku gipimo cya 38%, Kaminuza ya Kenyatta (30%), Moi University (25%), Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology – JKUAT (19%), Egerton (18%), Maseno (18%) na Technical University ku 10%.

Inyigo yakozwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubushakashatsi cya CPS international, yagenzuye kaminuza 67 n’ibigo 50 hagati y’Ugushyingo na Mutarama 2020.

Muri kaminuza zigenga zishyira ku isoko abakozi benshi, Mount Kenya University irayoboye na 18%, United States International University- Africa (6%), KCA (6%), Strathmore (5.8%) na Aga Khan ifite 4.8%.

Iyo raporo ivuga ko “Mu mirimo 10 ihari, umunani muriyo akenshi yegukanwa n’abize muri kaminuza za Leta by’umwihariko abanyuze muri University of Nairobi, mu gihe abandi babiri ari abo mu bigo byigenga nka Kaminuza ya Mount Kenya.’’

Inyigo yakozwe igaragaza ko 81% by’abakozi bose bava muri kaminuza z’imbere mu gihugu mu gihe 17% aribo banyura mu mashuri yo hanze.

Ibigo byabajijwe muri ubu bushakashatsi byerekanye ko bikunda gufata abakozi bize ibijyanye n’Ubukungu, Engineering, Ikoranabuhanga (ICT), Ubumenyamuntu n’Ubuvuzi n’ibindi.

Kaminuza zishyira umubare munini ku isoko ni nazo zikundwa cyane n’abanyeshuri biga ariko bari mu mirimo.

Muri kaminuza ziyoboye izindi mu kugira benshi biga banakora zirimo iya Nairobi, Kenyatta, Moi, JKUAT na Maseno. Mu zigenga Mount Kenya University iri ku isonga, ikurikiwe na USIU- Africa, Strathmore, Nazarene na KCA.

Abakoresha benshi babajijwe (84%) bagaragaje ko uburambe mu kazi buri mu byibandwaha mu gushaka abakozi. Abagera kuri 73% bo bibanda ku bumenyi n’impano, 67% bagushije ku kwifashisha abakorera bushake mu gihe 21% gusa berekanye ko iyimenyerezamwuga ari ingenzi.

Ubumenyi bufatwa nk’ubw’ingenzi ku bakozi ni ukumenya kwandika no gusoma, gukoresha neza ikoranabuhanga, gukorana n’abandi neza, indangagaciro zikwiye, kumenya kuganira n’abandi no gufata ibyemezo bikwiye n’ibindi.

Iyo raporo ivuga ko “Kwiga hanze si ibidasanzwe ku basoza kaminuza cyane ko abakozi bangana na 11% gusa aribo babifata nk’ibintu by’inyongera.’’

Nibura abakozi bashya bangana na 28% bahabwa akazi bafite uburambe bw’amezi atatu mu kazi. Hari kandi 24% binjira mu kazi barize muri kaminuza z’imbere mu gihugu ariko nta burambe bafite.

Abakoresha bangana na 56% banyuzwe n’ubumenyi bw’abasoza muri kaminuza, mu gihe 33% bavuga ko hari ibyo batujuje bijyanye n’ubushobozi n’ubumenyi rusange.

Abatanyurwa n’ireme ry’uburezi ryahawe abo banyeshuri bagaragaza ko hakenewe ikindi kiguzi cyo kubahugura mu gihe bari mu kazi kugira ngo bemerwe.

Abasoza amasomo muri kaminuza zo mu mijyi kandi inyigo yakozwe yagaragaje ko basaba umushahara uri hejuru w’abo mu cyaro.

Abakoresha basabye ko habaho imikoranire ya hafi hagati yabo n’ibigo by’amashuri mu gushyiraho integanyanyigisho na porogaramu zigomba gukurikizwa mu masomo.

Inyigo yakozwe ijya gusa n’iya Madison Insurance mu 2017 yiswe “The Higher Education Sector Survey”. Yagaragaje ko Kaminuza ya Nairobi, JKUAT, Kenyatta, Moi, Egerton, Maseno na Masinde Muliro zifuzwa n’abakoresha. Mu zigenga hari Strathmore, Daystar, Mount Kenya University na Catholic University of Eastern Africa.

Mount Kenya iyoboye Kaminuza zigenga zisohora abanyeshuri benshi bifuzwa ku isoko ry’umurimo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .