Monusco yatangiye urugendo rwo kunga Joseph Kabila na Tshisekedi wamusimbuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ubutumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (Monusco), Leila Zerrougui, ari kugerageza kunga abagabo babiri bakomeye muri icyo gihugu, Perezida Félix Tshisekedi na Joseph Kabila yasimbuye, nyuma y’uko ubwumvikane buke hagati y’impande zombi bufashe indi ntera.

Ni igikorwa gishamikiye ku mavugurura aheruka gusabwa mu rwego rw’ubucamanza, n’abadepite babiri bo mu ihuriro FCC rya Kabila, Aubin Minaku na Garry Sakata.

Jeune Afrique yatangaje ko Leila Zerrougui aheruka guhura Félix Tshisekedi na Joseph Kabila, buri umwe ku giti cye, mbere gato y’uko RDC yizihiza imyaka 60 ibonye ubwigenge, ku wa 30 Kamena. Uyu muyobozi wa Monusco ngo yaba ashaka ko ihuriro rya Kabila rihura n’irya Tshisekedi, aho hagiye hategurwa inama nyinshi ariko gahunda zigapfa, zigenda zimurwa guhera ku wa 27 Kamena.

Mu kwezi gushize nibwo ba depite Minaku na Sakata, batanze imbanzirizamishinga eshatu zagaragaye nk’izigamije kongera ububasha bwa Minisitiri w’Ubutabera ku rwego rw’ubucamanza. Minisitiri w’ubutabera uriho, Célestin Tunda Ya Kasende, ni umwe mu bakada bakomeye ba FCC.

Ni ibikorwa byatumye abarwanashyaka ba UDPS ya Tshisekedi bigaragambya imbere y’ingoro y’inteko ishinga amategeko, bavuga ko nta mpinduka nziza bizazana mu mikorere y’ubucamanza. Imodoka zimwe z’abadepite zamenwe ibirahuri, Polisi iza kubatatanya yifashishije imyuka iryana mu maso.

Bashimangira ko uburyo inzego z’igihugu zigabanyije bugomba kubahirizwa buri rumwe rukagumana ubwigenge bwarwo, kuko mu mavugurura yasabwe bisa n’aho urwego nyubahirizategeko rugiye guhabwa ingufu nyinshi ku rw’ubucamanza.

Ba depite Sakata na Minaku basabaga ko hashyirwaho inama itangirwamo inama no kungurana ibitekerezo izajya ihuriramo abashinjacyaha, ikayoborwa na Minisitiri w’Ubutabera.

Icyazamuye imyigaragambyo ikomeye ni uko basabye ko Minisitiri w’Ubutabera ahabwa ububasha bwo kugaragaza amakosa yakozwe n’umucamanza. Gusa kwirukana, guhagarika cyangwa kugawa ku mucamanza byo ngo bikarekerwa mu bubasha bw’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Ihuriro Lamuka, ishyaka UDPS, Envol n’ihuriro ry’abacamanza, bagaragaza ko ibyo bitekerezo byazamuwe bishobora gutuma habaho “ibyago byo kuba guverinoma yivanga mu mikorere y’iurwego rw’ubucamanza n’inama nkuru y’ubucamanza, no kuba havuguruzwa ibyemezo by’ubushinjacyaha.”

Ishyaka Envol rishimangira ko kwemera ibyo byatuma habaho ikibazo gikomeye cyo guha imbaraga nyinshi urwego nyubahirizategeko ruhagarariwe na Minisitiri w’ubutabera, akaba yavangira ubucamanza uko abyumva cyangwa mu nyungu za politiki.

Aubin Minaku we yavuze ko ibitekerezo bagaragaje bishobora kunozwa kurushaho binyuze mu biganiro, haba mu nteko rusange y’abadepite, Sena no mu rukiko rurengera itegeko nshinga, mbere y’uko bishyirwaho umukono n’umukuru w’igihugu.

Perezida Tshisekedi aheruka kuvuga ko ihuriro rya politiki aho ryaba riturutse hose, ridashobora kurenga ku mahame repubulika yubakiyeho, ko ari ikintu adashobora kwemera.

Mu minsi ishize Minisitiri w’ubutabera Célestin Tunda ya Kasende yatawe muri yombi, aza kurekurwa nyuma yo guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha.

Uruhande rwa Tshisekedi n'urwa Kabila ntizivuga rumwe mu mavugurura yasabwe mu butabera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .