Monusco itangaje ibi nyuma y’uko ku Cyumweru imirwano hagati y’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC n’abarwanyi b’umutwe wa M23 yongeye kubura muri kilometero 70 mu majyaguruguru y’Umujyi wa Goma.
Izi ngabo za Loni zavuze ko ibi bikorwa bya gisirikare zise ‘Linda Njia’ bizarinda abasivile binyuze mu gukaza ibikorwa byo gucunga umutekano no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ibi bice.
Kugeza ubu Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko ibikorwa byo kurinda abasivile bikiri ingorabahizi mu Burasirazuba bwa RDC kuko benshi bakicwa n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro itandukanye.
Monusco itangije ibi bikorwa bya gisirikare mu gihe imaze iminsi yamaganwa n’Abanye-Congo bayishinja gukora ubusa kuko yananiwe gushyira mu bikorwa inshingano zayijyanye muri iki gihugu.
Mu Ukuboza 2022 nibwo Akanama k’Umutekano ka Loni kongereye manda y’umwaka Ingabo za Monusco, kuko tariki 20 Ukuboza ari bwo umwaka umwe wari wongerewe izi ngabo wari warangiye. Hari hategerejwe kumenya igikurikiraho niba ubwo butumwa bumaze imyaka 22 busozwa burundu cyangwa bukomeza.
🚨La Brigade d’intervention de la Force de la #MONUSCO a lancé l’opération LINDA NJIA (Protège la route) pour maximiser la protection des civils au #Nord-Kivu.
▶️La MONUSCO et les FARDC_off intensifient des patrouilles de terrain afin de contrer les mouvements des groupes armés. pic.twitter.com/w3od9zXLks— MONUSCO (@MONUSCO) January 2, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!