00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Monusco yasobanuye uko byagenze ngo imodoka yayo itwikwe n’abaturage i Goma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 04:39
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo, imodoka y’ikamyo y’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) yatwitswe n’abaturage bari barakaye.

Ibinyamakuru bya Congo byatangajwe ko imodoka yatwitswe n’abaturage bariye karungu bakeka ko yaba itwaye bamwe mu barwanyi b’umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi twari mu maboko y’ingabo za Leta (FARDC).

Monusco kuri uyu wa Gatatu yanditse kuri Twitter isobanura uko byagenze, ivuga ko byabereye mu gace ka Kanyarucinya gaherereye mu birometero umunani uvuye i Goma.

Iyo modoka hamwe n’izindi zari ziturutse i Rumangabo haherutse kwigarurirwa na M23, yerekeza mu mujyi wa Goma. Ubwo bari bageze kuri bariyeri ya FARDC muri Kanyarucinya, nibwo bahagaritswe n’ikivunge cy’abaturage bari bahari.

Ntabwo Monusco yatangaje uburyo abaturage bamenye ko iyo modoka igiye kuhanyura kugira ngo baze kuri iyo bariyeri.

Bagize bati “Abaturage bibumbiye mu kivunge batangiye gutera amabuye kuri izo modoka za Monusco, bashumika imwe mu makamyo ya Monusco.”

Kugira ngo ingabo za Loni zibashe gukomeza, byabaye ngombwa ko zirasa mu kirere abaturage baratatana.

Monusco yatangaje ko bibabaje kuba abaturage batwitse bakanitambika ingabo zayo kuko bituma zituzuza inshingano zazo zo kurinda abasivile.

Abaturage ba Congo bashinja Monusco kubatererana kandi ifite ubushobozi buhagije, bwafasha igisirikare cyabo gusubiza inyuma imitwe yitwaje intwaro irimo na M23.

Monusco imaze imyaka 22 mu Burasirazuba bwa Congo, ikaba ikoresha nibura ingengo y’imari ya miliyari y’amadolari buri mwaka


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .