Ni ubutumwa yatanze mu gihe abanyapolitiki benshi muri RDC bakomeje guhamagarira abaturage kwikoma u Rwanda, kugeza ubwo benshi mu bavuga Ikinyarwanda ndetse n’abo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri RDC, bakomeje guhohoterwa.
Ni imvugo zirimo gushyirwamo imbaraga nyinshi, mu gihe RDC ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, ariko rukabihakana.
Mu butumwa Keita yasohoye mu buryo bw’amashusho kuri uyu wa Gatandatu, yagaragaje impungenge atewe n’ubwiyongere bw’amagambo ahamagarira ubugizi bwa nabi n’urwango, mu burasirazuba bwa RDC.
Ni mu gihe kuri uyu wa 18 Kamena 2022, ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imvugo z’urwango wizihijwe ku nshuro ya mbere.
Yakomeje ati "Imvugo z’urwango zihembera ubugizi bwa nabi ndetse zikaducamo ibice. Bityo, tugomba kongera imbaraga mu gushyira hamwe no kubana. Ni byo Abanye-Congo bakeneye. Ni nabyo abaturage bose b’akarere k’ibiyaga bigari bakeneye."
"Ndasaba abantu bose, ngo dutere umugongo ivanguraruhu no kwanga abanyamahanga, ntiduhe urwango imvugo rutwitsi, zigamije gusa guhembera ubugizi bwa nabi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu baturanyi bacu. Dukorere hamwe duharanira amahoro."
Yagarutse ku magambo y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ko imvugo z’urwango ari ikibazo ku bantu bose, ku buryo ari inshingano za buri wese kuzirwanya.
Mu gihe RDC ishinjwa u Rwanda gufasha M23, MONUSCO iheruka kuvuga ko nta gihamya irabona ko u Rwanda koko ruyifasha.
Nyamara imvugo zo guhamagarira abaturage kwikoma u Rwanda zatumye benshi bigaragambiriza ku mupaka warwo, batera amabuye ku mupaka ndetse basahura amaduka y’abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda, i Goma.
U Rwanda ruheruka kugaragaza ko ibi bikorwa byose bigamije kurwibasira, na MONUSCO iba irebera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, aheruka kugirana ikiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abagaragariza ko MONUSCO irimo gufatanya n’ingabo za Leta (FARDC) ndetse na FDLR, mu kurwanya M23.
Muri icyo gihe nibwo bashimuse abasirikare babiri b’u Rwanda bari ku mupaka, nyuma baza kurekurwa.
Minisitiri Dr Biruta yagize ati "Iyo ukoranye na FARDC uziko irimo FDLR, uba wahisemo gukorana na FDLR. Ngira ngo ejobundi mwarabibonye aho abasirikare bavuga ko bafashwe, bariya bashimuswe ku mupaka, bagiye ngo kubabaza, baboshye, hari ingabo za FARDC, hari n’ingabo za MONUSCO."
Minisitiri Biruta yavuze ko biteye isoni kuba bikorwa ingabo za Loni zirebera nyamara ejobundi hagira ikiba bagatangira kuvuga ko batari babizi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!