00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MONUSCO yahaye RDC inkunga y’ububiko bw’imirambo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 May 2024 saa 10:05
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwahaye ibitaro by’igisirikare cy’iki gihugu bya Katindo biri i Goma, impano y’ububiko bw’imirambo (morgue).

Iyi ‘morgue’ yatanzwe tariki ya 24 Gicurasi 2024 ikoze muri kontineri itageramo ubushyuhe. Ifite umwanya wo kubikamo imirambo igera kuri 50 nk’uko byasobanuye na Radio Okapi iterwa inkunga na MONUSCO.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Col. Dr Victor Muyumba Lubanga, yatangaje ko byari bikeneye ububiko bw’imirambo nk’ubu bitewe n’ubwiyongere bw’abasirikare bapfira ku rugamba igisirikare cyabo kiri kurwana mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ubusanzwe, imwe mu mirambo y’abasirikare bapfira ku rugamba cyangwa bicwa n’ibikomere yabikwaga mu buryo butayihesheje agaciro. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bumaze iminsi butakamba, busaba gukemurirwa iki kibazo.

Dr Muyumba yagize ati “Twagaragarije MONUSCO ubusabe bwacu kubera ko twari dufite ikibazo cyo kubika imirambo. Twabimenyesheje abadukuriye, na bo bamenyesha MONUSCO, none nguyu umusaruro. Uyu munsi twabonye ububiko bukonjesha imirambo y’abasirikare.”

Yakomeje ati “Dufite byinshi twasaba ariko dushimiye MONUSCO ku bwo kudusubiza byihuse. Kubera ko hari hashize icyumweru tubandikiye, none mu gihe gito baduhaye ububiko bw’imirambo bushya.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya gisirikare bya Goma bwatangaje ko hari umushinga wo kubaka ubundi bubiko bw’imirambo uzaterwa inkunga n’umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, Denise Nyakeru.

Ibitaro bya gisirikare bya Katindo byari bifite ikibazo cy'aho kubika imirambo y'abapfira ku rugamba
Kontineri MONUSCO yahaye ibitaro by'igisirikare bya Katindo izajya ibikwamo imirambo 50

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .