Ni amagambo Perezida wa Sena yabwiye bamwe mu banyamuryango b’Ishyaka rye rya AFDC ku wa 15 Nyakanga 2022 ari i Goma. Iryo shyaka ni rimwe mu agize ihuriro rya Félix Tshisekedi.
Ntabwo ari ubwa mbere imvugo nk’izo zikoreshejwe n’abanyapolitiki bo muri RDC kuko n’uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila, yakundaga kuzikoresha, ashinja uyu mutwe ko ntacyo ukora mu kurandura ibibazo by’umutekano muke biri mu gihugu.
Monusco ikomeje kotswa igitutu nayo ntiyaviriyemo aho. Ku wa 18 Nyakanga, yoherereje ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.
Muri iyo baruwa ya paji ebyiri, yavuze ko ifite impungenge iterwa n’imvugo z’urwango zikwirakwizwa n’abayobozi muri Leta cyangwa se mu nzego zikomeye z’igihugu hamwe n’abandi banyapolitiki n’abavuga rikijyana mu gihugu.
Monusco ivuga ko izo mvugo ziyishinja kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano, zishobora gutuma abakozi bari muri ubu butumwa bagirirwa nabi cyangwa se ibyabo bikangizwa kubera izo mvugo z’urwango.
Monusco yasabye ko abayobozi bagira uruhare mu kugabanya uwo mwuka mubi ukomeje kuzamuka. Kuva Loni yatangira ubutumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka ya 1999, nta musaruro iragaragaza w’ibikorwa byayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!