Ntabwo icyahitanye uyu mugabo wari mu bakomeye ku butegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keïta cyatangajwe.
Keïta yayoboye Guverinoma ya Mali guhera mu 2015 kugeza mu 2017. Ni Minisitiri w’Intebe wa Gatatu muri batandatu bayoboye mu gihe cya Ibrahim Boubacar Keïta mbere yo guhirikwa ku butegetsi muri Kanama umwaka ushize.
Si ubwa mbere yari abaye Minisitiri w’Intebe kuko no mu 2002 ku bwa Perezida Alpha Oumar Konare, Modibo Keïta yabaye Minisitiri w’Intebe guhera muri Werurwe kugeza muri Kamena uwo mwaka.
Africanews yatangaje ko Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho muri Mali, Moctar Ouane yashimiye uruhare Keïta yagize muri politiki y’icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!