Iki cyemezo gikurikiye amasezerano Somalia, Misiri na Eritrea byasinyiye i Asmara tariki ya 10 Ukwakira 2024, agamije kubaka ubushobozi bw’inzego za Somalia n’igisirikare cyayo kugira ngo bishobore guhangana n’ibibangamiye umutekano wayo biri imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Minisitiri Abdelatty yagize ati “Misiri yiteguye guha Abanya-Somalia ubufasha ubwo ari bwo bwose bashobora gukenera.”
Somalia imaze imyaka irenga 15 ihanganye n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab. Yitabaje ingabo z’ibihugu bitandukanye kugira ngo ziyifashe kuwuhasha, ariko uracyagaba ibitero ku basivili no kubashinzwe umutekano.
Iki gihugu kandi gifitanye amakimbirane na Ethiopia, ashingiye ku masezerano Ethiopia yagiranye na Somaliland yo kuyitiza icyambu cya Berbera gifite uburebure bw’ibilometero 12.
Bitewe n’uko Somaliland ishaka kwiyomora kuri Somalia, guverinoma ya Somalia yafashe icyemezo cya Ethiopia nk’ubushotoranyi, iteguza ko yiteguye kurwanirira ubutaka bwayo.
Yaba Somalia, Misiri na Eritrea, ubu ntibicana uwaka na Ethiopia, ndetse bivugwa ko amasezerano ya tariki ya 10 Ukwakira ashobora kuba yari agamije kugera ku bufatanye bwo guhangana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!