Misiri: Habonetse amatongo y’umujyi wubatswe mu myaka 3400 ishize

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 Mata 2021 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Inzobere mu bijyanye n’ibisigaratongo zo mu Misiri zavumbuye amatongo y’umujyi wabayeho mu myaka 3400 mu gihe cy’abami bitwa ba Farawo.

Ni ibintu byafashwe nk’intambwe ikomeye mu bushakashatsi ku mateka ya Misiri. Uwo mujyi wavumbuwe mu gihe hacukumburwaga imva y’umwami Tutankhamun wayoboye Misiri ahagana mu 1300 mbere ya Yezu.

Uwo mujyi wabonetse mu butayu hafi y’Umujyi wa Luxor uri mu Burasirazuba bw’uruzi rwa Nil. Byabaye mu gihe abashakashatsi bashakishaga ingoro ya Tutankhamun, aho baguye ku nkuta zigiye zinyuranyuranamo bigaragara ko hahoze hubatswe inzu.

BBC yatangaje ko muri ayo matongo babonyemo bimwe mu bikoresho byifashishwaga n’abanya-Misiri ba kera. Habonetse amaherena n’imbehe zikoze mu ibumba ziriho ibirango by’umwe mu bami bakomeye bayoboye icyo gihugu, Amenhotep III.

Muri ako gace kandi habonetse aho bokerezaga imigati n’ibindi bikoresho byifashishwaga mu gutekera abantu benshi. Hari n’ahagaragaye ibikorwa by’inganda za kera.

Abashakashatsi bavuze ko uwo mujyi ushobora kuba warifashishwaga bakora imitako yatakwaga mu ngoro no mu mva.

Byitezwe ko ubwo buvumbuzi bushya buzatanga amakuru menshi ku buzima bw’Abanya-Misiri ba kera ndetse n’impamvu uwo mujyi waje gusigara ari amatongo.

Inzobere zagaragaje ko uyu mujyi wabayeho mu myaka isaga 3400 ishize
Hagaragaye bimwe mu bikoresho byifashishwaga n'abanya-Misiri ba kera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .