Lavrov yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we w’Ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop.
Ni uruzinduko rwa gatatu Lavrov akoreye muri Afurika mu mugambi w’igihugu cye wo kwagura ijambo ry’u Burusiya muri Afurika.
Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu 2020, Perezida mushya Colonel Assimi Goita yagaragaje ko yifuza ko u Burusiya bumufasha mu kuvugurura igisirikare no guhangana n’imitwe y’iterabwoba imaze igihe iyogoza icyo gihugu.
Biteganyijwe ko Lavrov aganira na Perezida Goita ndetse na Minisitiri Diop, nyuma yaho akore ikiganiro n’abanyamakuru.
Kugeza ubu Mali yahawe impano y’indege za kajugujugu za gisirikare zivuye mu Burusiya ndetse bivugwa ko umutwe w’abacancuro uzwi nka Wagner waba waratangiye gukorera muri icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!