Umuhungu we Faruk Kirunda yabwiye ibinyamakuru byo muri Uganda ko se yaguye mu bitaro bya Mulago yishwe na Covid-19. Yari yaranduye Covid-19 nubwo yari asanganywe izindi ndwara zirimo na diabète.
Uyu musaza wari Minisitiri w’Intebe wungirije wa kabiri wa Uganda yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa 6 Kamena 2016.
Kuva ingoma ya Milton Obote yahirikwa mu 1986 yabaye mu buyobozi bwa Museveni ku myanya itandukanye aho yashinzwe kuyobora Minisiteri ifite mu nshingano ibikorwa by’ubutabazi ndetse anaba Minisitiri w’Intebe wa Gatatu wungirije.
Yigeze no kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Yabaye kandi Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu ndetse kuva mu 2012 yari Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!