00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Tchad yeguye nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 May 2024 saa 06:56
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Tchad, Succès Masra, yatangaje ubwegure bwe nyuma yo gutsindwa amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mata 2024, aho yari ahatanye na Perezida w’inzibacyuho, Gen Mahamat Déby Itno.

Komisiyo ishinzwe amatora iherutse gutangaza ko Gen Déby yagize amajwi 61,3%, Masra uri mu bahabwaga amahirwe yo gutsinda agira amajwi 18,53%.

Masra kuri uyu wa 22 Gicurasi 2024 yasobanuye ko mu gihe guverinoma y’inzibacyuho igana ku musozo nyuma y’amatora y’Umukuru, yafashe icyemezo cyo kwegura kuko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Natanze ubwegure bwanjye n’ubwa guverinoma y’inzibacyuho igiye gutakaza agaciro nyuma y’amatora ya Perezida.”

Uyu munyapolitiki utaravugaga rumwe n’ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Gen Déby yagizwe Minisitiri w’Intebe muri Mutarama 2024, hagamijwe ahanini guhosha uguhangana kwari hagati ye na Leta.

Minisitiri w'Intebe wa Tchad, Succès Masra, yatangaje ubwegure bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .