Minisitiri w’Intebe wa Lesotho aregura kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Gicurasi 2020 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Thomas Thabane w’imyaka 80 yatangaje ko yegura kuri uyu wa Gatatu kubera izabukuru.

Nubwo avuga ko yegura kubera izabukuru, amaze igihe we n’umugore we wa kabiri bakurikiranyweho kwica uwahoze ari umugore we wa mbere Dipolelo Thabane wishwe arashwe mu 2017 ubwo haburaga umunsi umwe ngo Thomas arahire.

Guverinoma ye yacitsemo ibice ndetse Inteko Ishinga Ametegeko yamuhaye kwegura bitarenze tariki 22 Gicurasi.

Thabane n’umugore we wa kabiri Maesaiah bavuga ko nta ruhare bagize mu rupfu rwa Dipolelo wari umaze igihe mu manza za gatanya na Thabane.

Thabane yabwiye AFP ko ashaka kwegura ariko agaharanira ku inzira zo kumusimura zigenda neza.

Yavuze ko ubwegure bwe arabumenyesha umwami Letsie III kandi ngo yizeye ko abyakira neza.

Thabane bivugwa ko amaze amezi menshi ashakisha uburyo yagumana ubudahangarwa ntajyanwe mu rukiko nyuma yo kwegura ariko ishyaka rye All Basotho Convention (ABC), ryavuze ko nta budahangarwa azahabwa.

Thomas Thabane yavuze ko yegura kuri uyu wa Gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .