Minisitiri w’Intebe wa Lesotho agiye kujyanwa mu rukiko ashinjwa kwica umugore we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Lesotho Thomas Thabane agiye kugezwa mu nkiko ashinjwa icyaha cyo kwica uwahoze ari umugore we Lipolelo Thabane.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo agomba gukurikiranwaho ubufatanyacyaha mu kwica uwahoze ari umugore we afatanyijwe n’umugore we w’ubu, Maesaiah Thabane.

Thabane yari yatangaje ko azegura muri Nyakanga uyu mwaka kubera impamvu z’izabukuru dore ko afite imyaka 80 ariko ishyaka rye ryamusabye kwegura kuri uyu wa Kane.

Uyu mugabo nagezwa mu rukiko azaba abaye umutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru muri Afurika y’Amajyepfo ujyanywe mu rukiko ku cyaha cy’ubwicanyi akiri ku butegetsi.

Lipolelo w’imyaka 58 yishwe arashwe mu 2017, mbere y’iminsi ibiri ngo umugabo we Thabane arahirire kuba Minisitiri w’Intebe.

Icyo gihe Thabane yavuze ko urupfu rw’uwahoze ari umugore we ntacyo ruvuze.

Polisi yo muri Lesotho ivuga ko Thabane ashobora kugezwa mu rukiko ku byaha ashinjwa kuri uyu wa Gatanu.

Lipolelo yiciwe ku muhanda uri mu gace ko mu nkengero z’umurwa mukuru Maseru. Yari amaze iminsi mu nkundura na Thabane bashaka gatanya. Bari bamaze igihe batabana dore ko Thabane yari yaratangiye kubana na Maesaiah w’imyaka 42.

Lipolelo niwe urukiko rwari rwaremeje ko azitwa umugore wemewe wa Thabane mu rwego rw’igihugu nk’umugore w’umukuru w’igihugu.

Ubwo Lipolelo yari amaze kwicwa, Thabane yagiye kurahira ari kumwe na Maesaiah. Nyuma y’amezi abiri bakoze ubukwe basezeranira muri Kiliziya Gatolika.

Thabane n'umugore we Maesaiah bakekwaho kwica Lipolelo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza