Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukwakira 2019 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed ni we watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel muri uyu mwaka wa 2019.

Abiy yatsindiye iki gihembo cyane cyane kubera umuhate we mu kubanisha igihu cye na Erithrea byari bimaze imyaka 20 mu ntambara.

Komite yo muri Norvège ishinzwe gutoranya abahwaba iki gihembo kandi yahisemo Abiy kubw’umuhate we mu gushakisha amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Ethiopia byasohoye itangazo, bishimira abatoranyije Abiy ngo ahabwe igihembo cyitiriwe Nobel uyu mwaka.

Bavuze ko kuva yajya ku butegetsi muri Mata 2018, yashyize imbere amahoro n’ubwumvikane, arekura imfungwa nyinshi za politiki, atanga imbabazi ku binyamakuru n’imitwe ya politiki yashinjwaga gushyigikira iterabwoba aha n’urubuga abanyapolitiki n’imitwe yabo itandukanye kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Abiy kandi akigera ku butegetsi yahise ashyiraho Komisiyo ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge itarabagaho.

Azwi kandi nk’umuhuza mu mvururu zadutse muri Sudan guhera muri Mata uyu mwaka ubwo uwayoboraga icyo gihugu Omar Al Bashi yahirikwaga ku butegetsi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko igihembo Abiy ahawe ari ijwi rihamagarira abanya-Ethiopia bose guharanira amahoro mu gihugu cyabo no mu ihembe rya Afurika by’umwihariko ryakunze kurangwa n’imvururu.

Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel gitangwa buri mwaka, kigahabwa umuntu wakoze ibikorwa by’indashyigikirwa bigamije amahoro.

Umwaka ushize cyahawe umuganga wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Denis Mukwege Mukengere ndetse n’umugore wo muri Iraq, Nadia Murad.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Ethiopia byasohoye itangazo, bishimira abatoranyije Abiy ngo ahabwe igihembo cyitiriwe Nobel uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza