Minisitiri w’Intebe Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida N’guesso muri Congo Brazzaville

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 16 Mata 2021 saa 01:50
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa muri Congo Brazzaville, Denis Sassou N’Guesso, nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika mu kwezi gushize.

N’guesso amaze imyaka 36, ndetse yari aherutse kongera gutsinda amatora ku majwi 88%. Icyo gihe umwe mu bo batavuga rumwe bari bahanganye, Guy Brice Parfait Kolelas, yahitanywe na Covid-19 mbere gato y’uko amatora arangira.

Ku myaka 77, N’guesso ni umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi, igera kuri 36, dore ko yanahinduye itegeko nshinga ry’icyo gihugu mu 2005, rikamwemerera kwiyamamaza muri manda zirenze imwe ndetse rikanakuraho imbogamizi yabuzaga abantu bafite imyaka iri hejuru ya 70 kwiyayamariza kuyobora igihugu.

Mu myaka yose amaze ku butegetsi, anengwa ko nta kintu gifatika yagejeje ku gihugu cye nyamara ari igihugu kinini, gifite abaturage bacye batarenze miliyoni esheshatu, kikagira umutungo kamere urimo amabuye y’agaciro na peteroli, ariko ruswa, icyenewabo n’ibindi nk’ibyo bikaba byaradindije iterambere.

Iki gihugu kandi ni kimwe mu biri mu byago byo kuzananirwa kwishyura amadeni gifite, kuko umwenda wacyo wamaze kuruta umusaruro mbumbe w’icyo gihugu, aho ugeze ku 105% byawo, n’ubwo nta bikorwaremezo bifatika byubatswe muri ayo madeni.

Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente, yageze muri Congo Brazzaville, aho yitabiriye irahira rya Perezida Denis Sassou N'guesso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .