00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe n’uw’Ingabo bari bagambiriwe mu gitero cyagabwe i Kinshasa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 May 2024 saa 10:00
Yasuwe :

Mu rukerera rwo kuwa 19 Gicurasi 2024, ibice bitandukanye by’umujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumvikanyemo urusaku rw’amasasu, hikangwa igeragezwa ryo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Ahantu hatewe n’aba bantu bari bambaye impuzankano y’abakomando b’igisirikare cya RDC harimo ku rugo rwa Minisitiri ushinzwe ubukungu, Vital Kamerhe, ruri mu karere ka Gombe. Aha hapfiriye abapolisi babiri bamurindaga n’umwe mu bateye.

Aba barwanyi bagaragaye ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Palais de la Nation, bafite amabendera yo ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko. Bumvikanaga bavuga ko bashaka gusubizaho Zaïre, icyakoze barushijwe imbaraga n’ingabo za Leta, zibata muri yombi.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge, yatangaje ko haburijwemo igeragezwa ryo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, kandi ko Christian Malanga wari ukiyoboye yishwe.

Umwe mu bafashwe witwa Ezangi Viatochir Youssouf, yatangaje ko we na bagenzi be bari bafite gahunda yo kugaba igitero kuri Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, ariko ko batamenye aho urugo rwe ruherereye. Ngo bashakaga no gutera kwa Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba, ariko ntiyari ahari.

Ezangi yagize ati “Twari twahawe gahunda yo gutera urugo rwa Jean-Pierre Bemba, Vital Kamerhe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka. Navuye mu Bwongereza aho ninjiriye muri uyu mutwe. [Malanga] yadusezeranyije no nidutsinda, azatangazwa nka Perezida wa Repubulika ya Zaïre nshya, binyuze muri Vital Kamerhe na Minisitiri w’Intebe.”

Ku mabendera ya Zaïre aba barwanyi bari bafite, Ezangi yasobanuye ko cyari igisobanuro cy’uko bari biteguye gukuraho “RDC y’akavuyo”.

Ati “Iri bendera ryari risobanuye ko Congo irimo akavuyo kenshi. Iyo duhindura izina, ikitwa Zaïre, byari kuba bisobanuye ko akavuyo karangiye.”

Aba barwanyi babarirwa muri 50 babanje kwigabamo amatsinda abiri, rimwe ryagiye kwa Kamerhe no ku biro by’Umukuru w’Igihugu n’irindi ryari mu gishanga hafi y’uruzi rwa Congo.

Minisitiri w'Intebe, Judith Suminwa, ni umwe mu bayobozi iki gitero cyari kigambiriye
Gen Maj Sylvain Ekenge yatangaje ko ingabo za RDC zaburijemo igerageza ryo guhirika ubutegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .