00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ingabo wa Tanzania yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kanama 2021 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania, Elias Kwandikwa yitabye Imana azize uburwayi yari amaze iminsi avurirwa mu bitaro mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Amakuru dukesha The Citizen avuga ko Elias Kwandikwa yitabye Imana ku wa 2 Kanama 2021. Ntihigeze hatangazwa indwara yari arwaye gusa ngo yari amaze iminsi avurirwa muri iki gihugu.

Uretse kuba Minisitiri w’Ingabo, Elias Kwandikwa yari anahagarariye agace ka Ushetu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.

Elias Kwandikwa ni umwe mu ba Minisitiri bashya bari bashyizweho na Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli ubwo yatsindiraga manda ye ya kabiri umwaka ushize.

Elias Kwandikwa wari Minisitiri w'Ingabo muri Tanzania yitabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .