Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, yapfiriye muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Werurwe 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, Lt Gen Jamal Al-Din Omar, yapfuye urupfu rutunguranye aguye i Juba kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, Michael Makuei, niwe wemeje urupfu rwa Lt Gen Jamal. Uyu musirikare yari yaragiye muri Sudani y’Epfo mu biganiro by’amahoro biyobowe na Perezida Kiir, nyuma y’uko imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi ishatse guhungabanya guverinoma y’inzibacyuho iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abdallah Hamdok.

Yari umwe mu bagize akanama gashinzwe ubusugire bw’igihugu kafashe ubutegetsi nyuma y’uko Omar al-Bashir yegujwe umwaka ushize.

Uyu muminisitiri yari amaze iminsi aba muri Pyramid Continental hotel iri i Juba. Ntiharamenyekana impamvu z’urupfu rwe.

Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, Lt Gen Jamal Al-Din Omar, yapfuye urupfu rutunguranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .