Minisitiri w’Imari wa RDC yashinjwe guhagarika inkunga yoherezwa mu magereza

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, José Sele Yalaghuli, yashyizwe mu majwi azizwa guhagarika inkunga yagenewe gukoreshwa muri za gereza zitandukanye muri RDC.

Ni ikirego cyatanzwe Minisitiri w’Ubutabera, Célestin Tunda Ya Kasende. Mu nyandiko yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, Minisitiri Célestin Tunda yashinje uwari uw’Imari guhagarika inkunga igenewe kugura amafunguro n’imiti mu magereza.

Kubera iki kibazo hari bamwe mu bagororwa bapfuye muri Gereza ya Makala mu Mujyi wa Kinshasa ndetse no mu zindi ntara hari ibibazo byinshi.

Muri Minisiteri y’Imari, ubuyobozi buvuga ko bwamaze kurekura amafaranga akenewe, bigakekwa ko yaba yaratindiye muri Banki Nkuru y’Igihugu ya RDC.

Perezida Tshisekedi yinubiye ugutinda kwa zimwe muri raporo, zirimo izijyanye na porogaramu y’iminsi ijana igamije kureba uko imishinga yagezweho no kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri RDC ndetse n’agahimbazamusyi k’Ikipe y’Igihugu ya Basketball.

Umwaka ushize, tariki 29 Ugushyingo ni bwo Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yahagaritse Minisitiri José Sele Yalaghuli [wari washyizweho muri Kamena 2019] nyuma y’Inama y’Abaminisitiri yari imaze guterana.

Minisitiri w’Imari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo José Sele Yalaghuli yashinjwe guhagarika inkunga yoherezwa mu magereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza