Ni uruzinduko yahereye muri Senegal kuri uyu wa Gatanu, nkuko BBC yabitangaje.
Biteganyijwe ko azaganira n’abayobozi ba Afurika ndetse n’abashoramari ku mikoranire hagati y’igihugu cye mu guteza imbere ishoramari n’ubukungu bwa Afurika.
Ni uruzinduko kandi byitezwemo ko Yellen azagaragaza impungenge Amerika ifite ku mikoranire ikomeje kwiyongera y’u Bushinwa na Afurika, by’umwihariko amadeni icyo gihugu kimaze guha ibihugu byo muri Afurika.
Uruzinduko rwa Yellen rw’iminsi icumi azarukomereza mu bindi bihugu nka Zambia na Afurika y’Epfo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!