00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri muri Afurika y’Epfo yashinje abanyamahanga gutera ubushomeri mu rubyiruko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 June 2022 saa 05:35
Yasuwe :

Minisitiri w’ubwikorezi muri Afurika y’Epfo, Fikile Mbalula, yashinje abanya-Pakistan n’abandi banyamahanga baba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, guteza ubushomeri.

Mbalula yasubizaga ikibazo cy’uburyo urubyiruko rwinshi muri Afurika y’Epfo rudafite imirimo. Yatanze urugero rw’uburyo nyirarume yagurishije iduka ku banya-Pakistan bitewe no kubura icyashara kuko bo bagurishaga ku giciro cyo hasi cyane.

Yavuze ko hakwiye kubaza aho abanya-Pakistan bakura ibicuruzwa ku buryo bacuruza ku giciro gito kandi bagakomeza gukora neza. Ibi ngo bituma abacuruzi b’abenegihugu batabasha guhangana ku isoko.

Ikigero cy’ubushomeri muri Afurika y’Epfo kigeze kuri 35 ku ijana, urubyiruko rukaba rurenze kimwe cya kabiri cy’abashomeri. Ibi byakunze guteza amakimbirane hagati y’abanyamahanga n’abenegihugu bavuga ko babatwarira imirimo.

Minisitiri Fikile Mbalula yavuze ko abanyamahanga ari bo bateza ubushomeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .