00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe mushya wa Cote d’Ivoire Patrick Achi yoherejwe igitaraganya i Paris kwivuza

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Patrick Achi yajyanywe mu Bufaransa igitaraganya gukorerwa ibizamini by’ubuzima nyuma yo kugira ikibazo cy’umunaniro ukabije bikamuviramo uburwayi.

Nyuma y’urupfu ry’uwari Minisitiri w’Intebe, Hamed Bakayoko witabye Imana, Achi yarahiriye inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe mushya wa Cote d’Ivoire muri Werurwe uyu mwaka , ariko yakomeje kugaragaza ko afite ikibazo cy’umunaniro ukabije.

The Africa Report yatangaje ko tariki ya 8 Gicurasi aaribwo Achi yituye hasi, ajyanwa muri bimwe mu bitaro biri mu murwa mukuru kwitabwaho, ahamara iminsi kuri ibiri mbere y’ uko Perezida Outtara afata icyemezo cyo kumwohereza mu Bufaransa kwivurizayo.

Patrick Achi yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Hamed Bakayoko witabye Imana azize uburwayi nyuma yo kuva kwivuriza mu Budage kuwa 18 Gashyantare 2021, na we wari wasimbuye kuri uyu mwanya Minisitiri Amadou Gon Coulibaly wapfuye azize uburwayi muri Nyakanga 2020.

Achi wajyanywe mu Bufaransa kwivuza biteganyijwe ko agaruka mu gihugu mu mpera z’iki cyumweru.

Patrick Achi yajyanywe mu bitaro mu Bufaransa igitaraganya nyuma yo kugira umunaniro ukabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .