00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mgr Ntihinyurwa Thaddée yatumijwe mu rubanza aregwamo ‘gutesha agaciro Abanyarwanda’

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 11 July 2017 saa 08:24
Yasuwe :

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée, yahamagajwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu rubanza yarezwemo n’uwitwa Manirareba Herman, amushinja kugira uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda.

Umuvugizi w’Inkiko Emmanuel Itamwa yemereye IGIHE ko iki kirego cyatanzwe ndetse Mgr Ntihinyurwa biteganyijwe ko azitaba mu Bwanditsi bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Nama Ntegurarubanza, kuwa 20 Nzeri 2017 saa cyenda.

Yagize ati “Icyo aregwa ni ugutesha agaciro Abanyarwanda bose no guca umuco gakondo wabo wari ushingiye kuri kirazira awita uwa gishenzi akawusimbuza uw’abaheburayo ushingiye kuri Kiliziya Gatulika y’i Roma.”

Mu miterere y’ikirego, Manirareba avuga ko kuwa 29 Kamena 2001 Musenyeri Ntihinyurwa afatanyije na bagenzi be barimo Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyoseze ya Gikongoro, bemeje ko uwabonekeye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza kuya 28 Ugushyingo1989 “ari Bikiramariya Nyina wa Yezu kandi ari NYIRARUMAGA wabyaye Ruganzu II Ndori mu buryo bwa mwuka wari waje kubwira Abanyarwanda ko mu gihugu cyabo hazabaho Jenoside kugira ngo bayirinde.”

Manirareba asaba indishyi ku Batutsi 1,074,017 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, buri umwe akamusabira 400 000 $ akanabikuba 2017, bikangana na $866.516.915.600.000.

Anasaba indishyi ku banyarwanda miliyoni 12 kubw’ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, buri umwe akamubarira 400 000 $, akabikuba 2017 bingana na $9.681.600.000.000.000.

Mu myanzuro Manirareba yashyikirije Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, arusaba gutesha agaciro icyemezo cy’amabonekerwa y’i Kibeho hakemezwa ko uwabonekeye abakobwa bavugwa atari Bikira Mariya nyina wa Yezu, ahubwo ari Nyirarumaga.

Akomeza agira ati “Ndasaba urukiko gusesa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Ndasaba urukiko gusesa n’andi madini yose akorera mu Rwanda, Ndasaba urukiko gusesa amatorero yose akorera mu Rwanda n’utundi dutsiko twose tuvuga ko dusenga Imana, Ndasaba Urukiko gutegeka ko Kirazira igaruka mu Rwanda,…”

Muri ibyo harimo no gutegeka ko icyunamo cyo muri Gicurasi, ibirori byo muri Kamena, umuganura wo muri Nyakanga, kuraguza, kubandwa no guterekera abakurambere b’Abanyarwanda, byongera gukorwa mu Rwanda.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasabye Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée gusubiza imyanzuro yo kwiregura bitarenze kuwa 26 Nyakanga 2017. Ibyo ngo bidakozwe azacibwa ihazabu mbonezamubano kubera gutinza urubanza, ishobora kuba hagati y’amafaranga ibihumbi 20 n’ibihumbi 200 Frw.

Inama ntegurarubanza niyo izasuzumirwamo niba ibyangombwa byose byuzuye ngo urubanza rutangire kuburanishwa, muri iyo nama urega akaba ashobora kwiyunga n’uregwa akaba yanatanga indishyi.

Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Ntihinyurwa Thaddée

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .