Ni intambwe yagezweho nyuma y’uko mu minsi ishize Pfizer Inc. yo muri Amerika na BioNTech yo mu Budage bafatanyije mu gukora urukingo rwa Coronavirus, barugeragereje ku bantu 43 500 bo mu bihugu bitandatu byo hirya no hino ku Isi.
Pfizer iheruka gutangaza ko ishobora gukora inkingo zigera kuri miliyoni 50 kugeza mu mpera z’uyu mwaka, zikazagera kuri miliyari 1.3 mu 2021 hakoreshejwe inganda zayo ziri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Budage.
Umwe mu bagize uruhare rukomeye kugira ngo uru rukingo rwakozwe na Pfizer rube rugeze kuri uru rwego, ni umugabo w’umushakashatsi akaba n’umuganga ukomoka muri Nigeria, Dr Onyema Ogbuagu.
Dr Ogbuagu ni umwe mu baganga bayoboye ibikorwa byo gukora uru rukingo rwa Pfizer ndetse no kurugerageza mu byiciro bitandukanye, uretse ibi yanagize uruhare mu kwiga ku miti yakorohereza abantu igihe banduye Covid-19 irimo uwa Remdesivir na leronlimab.
Dr Onyema Ogbuagu, ni Umunya-Nigeria wavukiye muri Leta Zunze za Amerika muri Connecticut, se ni Chibuzo Ogbuagu wabaye Umuyobozi wa Abia State University naho nyina akaba Stella Ogbuagu wabaye umwarimu muri kaminuza zitandukanye. Uretse kuba umwarimu muri kaminuza nyina w’uyu musore yanabaye umunyeshuri warangizanyije amanota menshi muri University of Nigeria mu 1974.
Ogbuagu afite mukuru we w’impanga we wayobotse ibijyanye n’ubwubatsi.
Ubwo uyu musore yari akiri muto, umuryango we waje gusubira muri Nigeria, aba ari naho yigira amashuri ye ya kaminuza. Mu 2003 yarangije amasomo ye y’ubuganga muri University of Calabar atangira kwimenyereza umwuga muri ‘Ebonyi State University Teaching Hospital’.
Nyuma y’igihe gito ibijyanye no kwimenyereza umwuga yaje kubikomereza muri New York mu ishuri ry’ubuganga rya Mount Sinai, ndetse akiri aha yabaye umuganga ukuriye abandi muri iri shuri, umwanya yavuyeho ajya muri ‘Yale University School of Medicine’ aho anakora kugeza ubu nk’umwarimu ndetse n’Umuyobozi wa gahunda y’ubushakashatsi kuri Virusi Itera Sida muri iri shuri.
Uyu mugabo akorana na Leya y’u Rwanda muri gahunda zijyanye no gutanga ubujyanama ku baganga mu bijyanye n’imishinga y’ubushakashatsi igamije gukemura ibibazo bijyana n’indwara zandura cyane cyane iya Sida. Akorana n’u Rwanda mu bijyanye no gutanga ubujyanama ku kunoza serivisi zitangwa mu buvuzi.
Dr Ogbuagu yagiye yegukana ibihembo byinshi bitandukanye muri uru rwego rw’ubuzima birimo icya ‘the Steve Huot Faculty Award’ yegukanye mu 2017 kubera ubwitange no kunoza neza ibyo ashinzwe, mu 2019 kandi uyu mugabo yahawe Gerald H. Friedland award nk’umushakashatsi mwiza mpuzamahanga. Uretse ibi yanagiye ashyirwa ku rutonde rw’abahatanira ibindi byinshi ariko ntiyabasha kubyegukana.
Mu kiganiro aherutse kugirana na ABC News, yavuze ko abantu badakwiye kugira impugenge bumva ko inkingo za Covid-19 ziri gukorwa zitizewe, kubera umuvuduko zikoranwa, yemeza ko n’ubuziranenge bwazo bugenzurwa cyane.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!