Reuters yatangaje ko ku wa Kane w’iki Cyumweru ari bwo uwo mushinga wagejejwe ku Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo usesengurwe, maze mu cyumweru gitaha utorwe.
Ni umushinga witezweho gufasha abahinzi bo mu Majyaruguru y’icyo gihugu gukirigita ifaranga, cyane ko bari bamaze igihe kinini baruhinga ariko ntirubateze imbere kuko abarubagurishiriza mu bu buryo bwa magendu babaha amafaranga y’intica ntikize.
Amakuru avuga ko muri miliyari 15$ zigurwa urumogi rwavuye muri icyo gihugu ku mwaka, miliyari 14.5$ zose ziribwa n’abarubagurishiriza gusa. Ubwo miliyoni 500$ ni zo zonyine abo bahinzi basaranganywa.
Amategeko yo muri Maroc avuga ko itemera urumogi, ariko mu Majyaruguru yayo rurahahingwa ndetse ishyirwa ku mwanya wa kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu biturukamo urumogi rwinshi ku Isi, nk’uko Civilized ibitangaza.
Icyakora mu mwaka wa 2003, ubuso ruhingwaho muri icyo gihugu bwaragabanyijwe buva kuri hegitari 134 000 bugera kuri hegitari 47 000.
Iryo tegeko niritorwa, rizanagena uburyo bwo kugenzura ubuhinzi n’ubucuruzi bwarwo, kandi kurukoresha bitari mu buvuzi ntibizaba byemewe no mu nganda.
Igitekerezo cyo guhinga urumogi byemewe n’amategeko cyari kimaze igihe kinini gifitwe na bamwe mu badepite, ariko abandi benshi bakagitambamira. Nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye urukuye ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye, bamwe mu bagitambamiraga bahise bashyigikira ko rutangira guhingwa.
Maroc niyemeza uwo mushinga w’itegeko, iraba yiyongeye kuri Afurika y’Epfo, Lesotho ,Zambia na Zimbabwe byarwemeye muri Afurika, n’ibindi bihugu byo hirya no hino ku Isi birimo Canada, u Buholandi, Espagne,u Bubiligi, Leta zunze Ubumwe za Amerika na Uruguay.
Guverinoma y’u Rwanda nayo iherutse kwemeza umushinga w’itegeko ryo guhinga urumogi rukajya rwoherezwa mu mahanga, ariko nturatangira gushyirwa mu bikorwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!