Ukugabanyuka kw’intama muri iki gihugu kwatewe n’amapfa amaze imyaka irindwi muri Maroc.
Ku munsi w’Igitambo cyangwa ‘Eid al-Adh’, Abayisilamu babaga intama cyangwa andi matungo bazirikana ibyakozwe na Ibrahim (Abraham) umunsi atura Imana umwana we nk’igitambo.
Inyama zabazwe bazisangira n’imiryango yabo izindi bakazifashisha abatishoboye.
BBC yatangaje ko intama muri Maroc zagabanyutse ku rugero rwa 38% mu gihugu hose, bituma igiciro cy’inyama kirushaho guhenda ndetse ubu intamba ibihumbi 100 zigomba kuvanwa muri Australia.
Ubutumwa bw’Umwami Mohammed VI bwasomwe kuri Televiziyo y’igihugu na Minisitiri ushinzwe imyemerere buvuga ko kwizihiza uwo muhango “muri ibi bihe bikomeye bizateza ikibazo gikomeye abaturage bacu benshi, by’umwihariko ab’amikoro make.”
Ijambo nk’iri kandi ryavuzwe n’Umwami Mohammed II mu 1966 ubwo igihugu cyibasirwaga n’amapfa.
Maroc izwiho ubworozi bw’intama cyane kuko ari zo zishobora kwihanganira imiterere y’ubutayu.
Urwego rw’ubuhinzi rukenera kuhira ruri mu zazahajwe n’amapfa ndetse ubu amazi asaranganywa mu bikorwa by’ibanze nk’ubuhinzi, inganda n’ubwikorezi


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!